Kicukiro District
Kigali City, Rwanda

+ (250) 788 301777
info@safaricenter.rw

Mon - Fri 7.00 - 17.00
Sat & Sun Closed

ICYO TUGAMIJE

Safari Centre Ltd,ni ihuriro rya serivisi zitandukanye, zirimo gushyira ibitekerezo bya bizinesi mu bikorwa, ikoranabuhanga rigezweho, ihuriro ry’abakora bizinesi binyuze mu guhuza no korohereza abantu mu bufatanye mu bya tekiniki n’ubucuruzi mu rwego mpuzamahanga. Safari Center yunganira gahunda za Leta y’u Rwanda n’urwego rw’abikorera mu Rwanda kuzamura imitekerereze n’ireme mu kwihangira imirimo. Dutanga ubumenyi-ngiro mu kwihangira umurimo, dufasha mu kubaka ubufatanye mu by’inganda, dutanga inkunga y’ingeri zose mu guhinduka rwiyemeza-mirimo, kubaka ubushobozi mu bijyanye no kuyobora, guhanga udushya, gushora imari, tukanatanga inzira n’ubushobozi biganisha ku gushinga inganda.

Muri Safari Centre, dushyigikira abavukanye impano yo kwihangira imirimo n’udushya, bakabibyazamo bizinesi nyazo, tunashishikiriza abandi zkwihangira imirimo. Dutanga ubufasha bw’ingeri zitandukanye butuma ibitekerezo byo kwihangira imirimo bibyara ibikorwa.

Icyerekezo

Dufite icyerecyezo cyo kuba ku isonga mu gusakaza ibigezweho ku masoko, ibitekerezo bya bizinesi n’ikoranabuhanga rigezweho, binyuze mu guhuza no korohereza abantu mu bufatanye mu bya tekiniki n’ubucuruzi, mu rwego mpuzamahanga.

Umugambi wacu

Dufite umugambi wo gushyiraho no kuba ihuriro ryo gusangira ubumenyi mu guhanga udushya mu bucuruzi, kugera ku masoko, guteza imbere ibitekerezo bya bizinesi, na serivisi z’ubujyanama.

Ikivugo cyacu

“Intangarugero mu Guhanga Ubukire”

image

Indangagaciro

Kubaha: ni indangagaciro ituranga buri gihe, iyo turi mu gukora ibyo twiyemeje kugeraho;;
Abantu:Dushyira abantu imbere, imikorere n’amafaranga bikaza inyuma. Abantu bacu (abakiliya n’abakozi) ni bwo butunzi bwacu bw’ibanze dufite;
Ubukire: Ni abakiliya bacu, abakozi n’abashoramari;
Serivisi: Duha abatugana serivisi inoze korohereza abakiliya bacu ubuzima.

Intego

1. Dufite intego yo gushyiraho urwego rwa serivisi zihoraho mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi mu karere.
2. Twibanda mu kongerera agaciro ’ibiboneka mu gihugu bityo abaturage abacu bakagira amahirwe yo kubona akazi;
3. Dufite intego yo guhinduka ihuriro ry’isangira-bumenyi mu guhanga udushya mu bucuruzi n’ubufatanye muri bizinesi;
4. Dufite intego yo kumenyesha abandi inzira zafasha kugera ku isoko, n’amahirwe ahari mu guhuza abakiliya n’abafatanyabikorwa babo;
5. Dufite intego yo kuba ihuriro ry’aho gushyirira mu bikorwa ibitekerezo bya bizinesi bikenewe ku isoko.

Imyemerere yacu

Muri Safari Center, twemera ko buri muntu wese ashobora kugera ku ntego ze mu bucuruzi, mu gihe cyose ahawe ubumenyi bukenewe, akoroherezwa mu gushora imari ye, kandi agahabwa ibikoresho byabugenewe. Akazi kacu rero, ni ugushyiraho uburyo buhagije kandi bwihariye bufasha kwihangira imirimo no kumenya ibikorwa ku isoko rya bizinesi mu rwego mpuzamahanga, tubinyujije mu buryo bwo guhuza bizinesi.