Kicukiro District
Kigali City, Rwanda

+ (250) 788 301777
info@safaricenter.rw

Mon - Fri 7.00 - 17.00
Sat & Sun Closed

image

IJAMBO RY’IKAZE

Murakaza neza murisanga ku rubuga rwa Sosiyete Safari Center Ltd. Intego z’uru rubuga si ugutanga amakuru gusa, ahubwo ni ukubaha uburyo bwo gufatanya na Safari Ltd mu rugendo rugana iterambere. Muhawe ikaze rero mu gukurikira amakuru dushyira kuri uru rubuga, amakuru tugenda duhuza n’igihe ; kandi muze dufatanye nk’abakiliya bacu b’imena, abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa bacu.

Safari Center Ltd ni inzozi zirimo kuba impamo. Turimo gukora impinduka. Mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, tugiye gushyira mu bikorwa ingamba zizatugeza kubitagaragarira amaso uyu munsi.

Safari Centre Ltd izaba ihuriro rya serivisi zitandukanye zirimo gushyira ibitekerezo bya bizinesi mu bikorwa, ikoranabuhanga rigezweho, ihuriro ry’abakora bizinesi binyuze mu guhuza no korohereza abantu mu bufatanye mu bya tekiniki n’ubucuruzi mu rwego mpuzamahanga.

Biroroshye kumva uburyo tuzakoresha : tuzakusanya ibitekerezo bya bizinesi biri mu karere no ku isi yose, tubinononsore, tubihe umurongo utuma bihinduka bizinesi nyayo, maze tubyinjize ku isoko, bitangire kubyara umusaruro. Nta mwanya wo gutakaza uhari. Tugihe gushakisha no gukoresha abafite impano zidasanzwe ku isoko ry’umurimo ryo mu gihugu, mu karere no mu rwego mpuzamahanga kugira ngo tubashe guha abakiliya bacu serivisi zihebuje.

Impano tuzihinduramo imirimo, tubinyujije mu guha ba nyirazo ubumenyi-ngiro, amahugurwa n’ibindi byangombwa bikenerwa kugira ngo bazibyaze umusaruro. Ni muri urwo dutanga ubumenyi-ngiro mu kwihangira umurimo, dufasha mu kubaka ubufatanye mu by’inganda, dutanga inkunga y’ingeri zose mu guhinduka rwiyemeza-mirimo, kubaka ubushobozi mu bijyanye no kuyobora, guhanga udushya, gushora imari, tukanatanga inzira n’ubushobozi biganisha ku gushinga inganda.

Ishami ryacu rishinzwe ubucuruzi, ububitsi n’ubwikorezi bw’ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu, ryatumye dukundwa cyane kurusha abandi bashoramari dusangiye isoko. Serivisi zacu zo gutwara no kubika ibicuruzwa harimo n’ibikenerwa mu nganda, ubu ni zo zikunzwe cyane kurusha ahandi. Tubafasha kubahuza n’abandi bashoramari ku masoko y’icyitegererezo ku isi, muri Aziya, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu ni umuhigo twiyemeje kubahigurira nk’abakiliya bacu b’imena. Ni inshingano twiyemeje gushyira mu bikorwa nta kujenjeka. Twishimiye ko mutugana, mukatubwira uko mubona serivisi zacu kandi mugafatanya natwe.
Mwizuyaza, nimuze mutuvugishe uyu munsi. Nimuze twivugire kuri bizinesi.
Murakoze.

Bwana Benjamin GASAMAGERA