IBIKORWA BYITA KU MIBEREHO
Safari Centre ifite inshingano zo kwita ku mibereho y’abaturage, cyane ko n’ibicuruzwayo byacu bifite aho bihuriye n’ubuzima bwa benshi mu Banyarwanda. Ni muri urwo rwego ingengo y’imari ihagije iteganyirizwa ibikorwa byita ku mibereho y’umuryango nyarwanda, binyujijwe mu gutera inkunga gahunda zitandukanye, gufasha abaturage b’igihugu, kubungabunga ibidukikije no gutanga amatangazo yamamaza atabangamye ahubwo yubaka abaturage. Bimwe mu bikorwa byita ku mibereho y’umuryango nyarwanda harimo ibi bikurikira:
Gutera inkunga
Safari Centre itera inkunga gahunda za Leta zitandukanye zirimo Girinka na Bye-bye Nyakatsi, gahunda zigamije guca ubukene mu gihugu. Safari Centre kandi igira uruhare rw’ubujyanama muri gahunda z’inzego z’ibanze n’indi mirimo, ndetse bikaba byaraduhesheje seritifika y’ishimwe twahawe n’Akarere ka Kicukiro. Mu rwego rw’ubucuruzi, Safari Centre ni imwe muri sosiyete nyarwanda z’ubucuruzi zibumbiye mukitwa “Golden Circle”.
Irushawa ry’umupira w’amaguru ryitiriwe SUPA
Safari Centre itegura amarushanwa ngarukamwaka y’umupira w’amaguru yitabirwa n’abaduhagarariye n’abakiliya batoranyijwe mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda. Bahurira i Kigali mu minsi y’irushanwa, abatsinze bagahabwa igikombe giherekejwe n’ibihembo by’amafaranga. Ibi bikorwa mu rwego rwo rw’umuco mwiza wo kwishyira hamwe no kugaragariza abakiliya bacu ko twishimira inkunga ya bo.