Safari Center

Kicukiro District
Kigali City, Rwanda

+ (250) 788 301777
info@safaricenter.rw

Mon - Fri 7.00 - 17.00
Sat & Sun Closed

image

Urupapuro rwo mu bwiherero rwa SUPA

Muri Safari Center, dufite uruganda, rwubatse neza, rugizwe n’ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru kandi rukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Mu ruhererekane rw’ibikorwa byo kubyaza ibicuruzwa ibikoresha by’ibanze, uru ruganda rwikoresha, rugenda rutunganya ibizingo binini rukabivanamo impapuro za SUPA zo mu bwiherero ziberanye n’isoko. SUPA ni yo iyoboye izindi nganda zikora impapuro zo mu bwiherero, ku isoko ryo mu Rwanda. Impapuro zo mu bwiherero za SUPA zikoze mu buryo amazi ahita azinjiramo mu buryo bwihuse, bityo ubwiherero ntibuzibe n’umwanda ukagera ahabugenewe vuba kandi neza. Ni urupapuro rwihariye! Urupapuro rwo mu bwihererro rwa SUPA rukoze mu mpapuro z’ireme rihebuje (higher GSM), ugereranyije n’izindi ziboneka ku isoko, mu rwego rwo gufasha abazikoresha kudasigarana utuvungukira twazo n’undi mwanda mu ntoki, mu gihe bazikoresha. Ni urupapuro rworoshye, runyerera kugira ngo rudashwaratura umubiri w’urukoresha. Uru rupapuro rufite amateranyirizo yorohereza urukoresha gukata ku kizingo igice cy’urwo akeneye kandi atarwangije. Urupapuro rwo mu bwiherero rwa SUPA rupakiye kandi rufungiye neza mu ikarito iba irimo utuzingo 50.

image

SUPA

SUPA ni uruganda ruyoboye izindi mu gutunganya impapuro z’isuku. SUPA ikora impapuro z’isuku zikoreshwa mu rugo no hanze y’urugo. Dutanga impapuro zikoranywe ubuhanga na tekiniki ihanitse, ari nako kandi twita ku byifuzo n’ubushobozi bw’abakiliya bacu, baba abato n’abanini. Dukomeje gukora impinduka no gushora imari yisumbuyeho mu ruganda rwacu, kugira ngo twongere ireme ry’ibyo dukora, ubudakemwa no kwita ku bushobozi bw’abakiliya bacu.

image

Ibizingo by’impapuro bya SUPA

Ibizingo by’impapuro bya SUPA bikozwe mu bikoresho bifite ireme ryo hejuru (high GSM) rifasha izo mpapuro kwakira amazi mu buryo bworoshye. Ni impapuro zinyura abazikoresha bihanagura mu ntoki. Zikorerwa ababisabye, cyane cyane amahoteli na resitora.

image

Impapuro z’isuku zigendanwa za SUPA

Udupapuro 10 tw’isuku dushyirwa mu gapaki kagendanwa ka SUPA kari mu ishashi itangiza ibidukikije. Ikarito iba irimo udupaki 12. Ibikoresho byifashishwa mu gukora impapuro z’isuku zigendanwa za SUPA bituruka mu Bushinwa. Ni impapuro zidasanzwe, zikoranye ubuhanga kandi ziberanye no guhanagura neza mu maso cyangwa se gusukura amazuru.

image

Seriviyete za SUPA

Seriviyete za SUPA zirarenze koko! Agapaki kabamo udupapuro 100, ikarito ikabamo udupaki 20. Seriviyeti ya SUPA ikoze mu mpande enye zingana zifite cm 11.7 buri ruhande, zikoze mu mpapuro zifite ireme ryo hejuru (high GSM) rituma nta biryo biyitobora ngo bisigare ku ntoki z’uwayikoresheje.

image

Impapuro za SUPA z’abagore bari mu mihango

Impapuro za SUPA z’abagore bari mu mihango zikoze mu buryo bwo kubongerara umunezero. Zifite ibara rya roza. Zirorohereye. Zifite umwihariko wo kubika imihango yose, zigatuma uzikoresheje aba yumutse, afite isuku kandi ntacyo yikanga umunsi wose. Zikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa rwo mu bwoko bwa za farumasi rwizewe ku rwego mpuzamahanga, zigashyirwa hamwe kandi zigafungwa na Safari Centre nk’ibicuruzwa bya SUPA. Zifungwa mu buryo bubereye ijisho mu dupaki tw’icyatsi-kibisi na roza, tutangiza ibidukikije, turimo impapuro 10 nini n’izindi 2 nto. Impapuro nini zikoreshwa mu minsi ya mbere y’imihango, uko igenda igabanuka, umugore akaba yakoresha izo mpapuro nto zirimo. Ikarito iba irimo udupaki 50 tw’impapuro za SUPA z’abagore bari mu mihango.

image

Company growth analysis

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam, quis nostrud exercitation ullamco laboris nisi ut aliquip ex ea commodo consequat. Duis aute irure dolor in reprehenderit in voluptate velit esse cillum dolore eu fugiat nulla pariatur.

Consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam, quis nostrud exercitation ullamco laboris nisi ut aliquip ex ea commodo consequat. Duis aute irure dolor in reprehenderit in voluptate velit esse cillum dolore eu fugiat nulla pariatur.

Ibicuruzwa bya SUPA biboneka kuri depo ebyiri ziri ahantu heza mu mujyi wa Kigali. Abaduhagarariye mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30 barangura ku giciro cyiza ibicuruzwa bya SUPA mu mujyi hagati muri “Quartier Mateous” cyangwa ku ishami rya SUPA riri KICUKIRO na Nyabugogo. Ku bufatanye n’abaduhagarariye, ibicuruzwa bya SUPA byoherezwa kandi ku masoko y’i Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo