Kicukiro District
Kigali City, Rwanda

+ (250) 788 301777
info@safaricenter.rw

Mon - Fri 7.00 - 17.00
Sat & Sun Closed





image

GUSHYIRA IBITEKEREZO BYA BIZINESI MU BIKORWA

Muri Safari Centre, gushyira ibitekerezo bya bizinesi mu bikorwa, bikorwa binyuze mu gushyigikira no kongera inzozi zo guhinduka rwiyemezamirimo, zigakura, zigahindurwamo imishinga ifatika, hagatangwa n’ubufasha butuma nyir’inzozi agera ku ntego yiyemeje.

Mu rwego rwo gufasha abafite ibitekerezo bya bizinesi kwinjira muri bizinesi, twubatse uburyo budufasha kubahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye, haba mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.

Dufite ibikoresho n’uburyo bigufasha kwisanzura, kuvugana n’abandi, kubigiraho, gushyira hamwe nabo mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwagurira bizinesi ahashoboka hose, hifashishijwe bikoresho byo mu biro, ibiro byisanzuye, ibikoresho na serivisi zitandukanye zirimo n’izikoranabuhanga.

Iyo wiyemeje kugana Safari Center ngo igufashe gushyira ibitekerezo bya bizinesi mu bikorwa, usanga hari abakozi biteguye ku kunyuza mu nzira yizwe neza, ikwinjiza mu ruhando rwa ba rwiyemezamirimo mu Rwanda. Iyo nzira ihera mu kwemeza ireme ry’igitekerezo cya bizinesi, gusuzuma ubushobozi bwawe, kuguhugura no ku kongerera ubushobozi, kuguha ubufasha mu ibaruramari n’amategeko ya bizinesi, guhita uhabwa akazi hashingiwe ku mpano idasanzwe wagaragaje n’ibindi.
Igitekerezo cyawe cya bizinesi gishyirwa mu bindi bitekerezo by’abashaka guhinduka ba rwiyemezamirimo, mukungurana ibitekerezo, mugasangira amakuru, mugashyira hamwe, mukitabwaho mu muryango mugari wa Safari Centre.

Dushobora kandi kubafasha mu rugendo rwanyu rwo guhinduka ba rwiyemeza mirimo tubafasha kubona impano n’igishoro. Hari amahirwe kandi yo kubahuza n’abashoramari mpuzamahanga na sosiyete z’ubucuruzi, mukagirana ubufatanye muri bizinesi. Muri ubu buryo, bizinesi yawe ishobora kubyara umushinga n’ibikorwa bikomeye, ukaba ugeze ku ntego wari warihaye.