Kicukiro District
Kigali City, Rwanda

+ (250) 788 301777
info@safaricenter.rw

Mon - Fri 7.00 - 17.00
Sat & Sun Closed





image

UBUCURUZI, ITWARWA N’IBIKWA RY’IBICURUZWA

Nyuma y’uko u Rwanda rwigaragaje nk’igihugu kirimo gutera imbere mu bukungu no korohereza ishoramari, sosiyete zitandukanye zihanze amaso aka karere u Rwanda rurimo, kugira ngo zagure ubucuruzi bwazo. Hari ishoramari ririmo gukorwa ku bwinshi n’ibihugu byo mu karere k’uburasirazuba bw’Afurika, ibyo mu burengerazuba bw’isi n’ibyo muri Aziya kandi bikeneye no kwakira ibitekerezo bishya bya bizinesi ngo bihuzwe na bizinesi zabyo.

Safari Centre ni ihuriro rya serivisi zo gutwara no kubika ibicuruzwa, zikaba ari zo zikunzwe cyane ugereranyije n’izindi zitangwa n’inganda zikora ibicuruzwa bisa n’ibyacu.

Tubinyujije mu buryo bw’itumanaho n’imikoranire dusangiye n’abafatanyabikorwa bacu muri bizinesi zijyanye n’ubwikorezi n’ububitsi bw’ibicuruzwa, ndetse no mu buryo bw’itumanaho hifashishijwe inzira zo ku butaka zisanzwe nk’imihanda ; dukora uko dushoboye kugira ngo sosiyete z’ubucuruzi zo mu Rwanda zitware neza mu guha serivisi abakiliya bazo, zihagarare neza mu gucunga neza inzego zazo, haba muri Afurika y’Iburasirazuba cyangwa se no ku isi.

Nitwe rwego rw’abikorera ruyoboye izindi mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa by’ingamba zifasha gushyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu ruhando rw’ibihugu biberewe kandi bifite icyerekezo cyo gushorwamo imari. Tugira inzozi, tukazibyazamo imishinga itanga ibisubizo ku byifuzo by’abashoramari na sosiyete z’ubucuruzi mu Rwanda. Umugambi wacu ni ugushyiraho bizinesi zirambye no kongera amahirwe yo guhanga imirimo no kubona akazi.

Dufasha abakora ibicuruzwa kugera ku masoko yunguka, yaba ayo mu karere n’amasoko mpuzamahanga.

Dufasha mu kumenyana kw’abashoramari bari mu mpande zinyuranye z’isi kumenyana, bakagira ubufatanye bubyara inyungu mu bya bizinesi zabo