Kicukiro District
Kigali City, Rwanda

+ (250) 788 301777
info@safaricenter.rw

Mon - Fri 7.00 - 17.00
Sat & Sun Closed

image

AMAVU N’AMAVUKO

Safari Center Ltd yashinzwe mu 1998 ikaba ihuriro rya serivisi zitandukanye zirimo gushyira ibitekerezo bya bizinesi mu bikorwa, ikoranabuhanga rigezweho, ihuriro ry’abakora bizinesi binyuze mu guhuza no korohereza abantu mu bufatanye mu bya tekiniki n’ubucuruzi mu rwego mpuzamahanga. Ni sosiyete y’ubucuruzi yubashywe kandi yizewe mu gutanga sirivizi zinoze ku bakiliya, mu buryo bugendeye ku ndangagaciro zihamye n’ubunyamwuga.

Safari Center Ltd ni inzozi zabaye impamo, ikaba sosiyete yatekerejwe kandi ishingwa na Bwana Benjamin GASAMAGERA. Ni we Muyobozi Mukuru kandi akaba na Nyiri Safari Center Ltd. Kuva yatangira akazi, Benjamin yari afite inzozi zo kuba umushoramari wo mu rwego rwo hejuru, akaba umuyobozi wa bizinesi zigamije guhindura ibitekerezo bya bizinesi impamo no guteza imbere udushya muri bizinesi. Yari afite ubushake n’icyizere cyo kugira uruhare mu guhindura imibereho n’ubukungu, abinyujije mu guhangira abaturage abana nabo inzira z’ubukire. Igice cyinini cy’amasomo ye yacyize mu Bushyinwa (China) ni’mu Busuwizi (Switzerland) ari naho yatangiriye akazi muri sosiyete mpuzamahanga yo gutwara no kubika ibicuruzwa n’indi mizigo yitwa Danzas-a Suiss, hagati ya 1993-98. Ibi byamuhaye amahirwe yo kunguka uburanaribonye, kwigira ku bandi, kwigaragaza no kubona uko bizinesi ikorwa.

Muri icyo gihe cy’imyaka ya za 1998, ubwo u Rwanda rwari rurimo kwiyubaka no guhindura imibereho n’ubukungu, Benjamin yahisemo kuva muri sosiyete ya Danzas kugira ngo abonae uko ahindura inzozi ze impamo. Nibwo yagarukaga mu gihugu cye (Rwanda) kubyaza umusaruro uburyo bw’ishoramari bwari buhari.

Ashingiye ku bunararibonye n’uburambe buhanitse yari avanye mu Burayi, yiyemeje gutangiza Safari Center Ltd agamije kuyihindura ihuriro ry’ubucuruzi n’ububitsi bw’ibicuruzwa abinyujije cyane cyane mu gufasha mu guhuza abantu, amasoko n’ikoranabuhanga.

Safari Centre yubakiye ku ntego yo kuba “Intangarugero mu Guhanga Ubukire” ku muntu uwo ari we wese uhisemo gukora ubucuruzi.
Muri icyo gihe, Urwego rw’Abikorera mu Rwanda rwari rukiri mu iterura, kandi rugizwe n’abakora ubucuruzi buciriritse. Ku bw’ibyo rero, icyerekezo cya Safari Center na cyo cyari kikiri mu ihuzagurika.

Mu rwego rwo kuzamura urwego rwa bizinesi mu Rwanda no guteza imbere urwego rw’abikorera, Safari Centrer yatangije SUPA, uruganda ruyoboye izindi mu gutunganya impapuro z’isuku, harimo izifashishwa mu bwiherero, izo kwihanaguza zigendanwa, seriviyete, impapuro nini zikoreshwa mu nganda n’impapuro z’isuku z’abagore bari mu mihango. Uru ni urugero rwa bizinesi rwubakiye ku bwitange n’ubufatanye bwa bagenzi be b’abashinwa.

Safari Center yaje kuvamo sosiyete nini, ihuriro rya bizinesi zirimo PAFI— ikigo cy’imikoranire mu bya bizinesi kigizwe na Safari Centre Ltd n’abandi bashoramari bo mu gihugu, gikora kandi kikagurisha ibiryo by’amatungo biri ku rwego mpuzamahanga. Harimo kandi “SAFARI MAXI and SAFARI ZEB” itumiza ibikoresho by’ubuhinzi n’imiti yica udukoko izwi ku izina rya Mancozeb n’ibikoresho byo mu buhinzi nk’amasuka, rato, ibitiyo, imyiko, imipanga n’ibindi. Mu rwego rwo kugabanya itumizwa mu mahanga rya bimwe muri ibyo bikoresho n’ibibyunganira, Safari Center yiyemeje gutangiza uruganda rubikorera mu gihugu.